BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W,ABABA MU MUHANDA
Bikira Mariya ushobozwa byose no kuba wegamiye Umutima w,Imana,
Rebana ubwuzu n,urugwiro abo iyi si yacu yibagirwa ikabigizayo.
Ku mpuhwe zawe no kuba ubatakambira
Nibahabwe ubutwari bwo gusaba gufashwa kwitabwaho.
Bahe icyifuzo cyo kuva mu bibaboshye
Ubushake bwo gusingira ikiganza gishaka kubazahura
Ibyishimo byo kumenywa na bo nk,abandi bantu
Imbaraga zo kwemera gukundwa.
Rebana impuhwe abakira kandi bakitangira abo bantu
Bahe amaso adaca imanza
Shyira ku rurimi rwabo amagambo atera ubutwari
Bahe ibyishimo mu bigenda neza
Mu bigoye ubahe kwicisha bugufi.
Bahe guhorana ukwizera uko byagend kose,
Umutima wabo usakaremo urukundo rugurumana
Kugira ngo binyuze kuri wowe Bikira Mariya
Umubyeyi w,ababa mu muhanda
Buri wese amenye ko ari umuvandimwe wa Yezu akunda cyane. Amina.
Traduit par Marie Bakarere.